2 Ngoma 26 : 1- 5
Ahangaha Imana iraduha ihame ry’amabwiriza tugomba gukurikiza kugira ngo tubone mu maso he ikaduha n’urugero rw’umuntu washoboye kurikurikiza akabona mu maso huw’Iteka. Uziya wagiye kwibona agasanga ari umwami afite imyaka 16 y’amavuko. Wenda wavuga uti uyu yavutse ari umwami cyangwa se umuyobozi ariko mwibuke ko buri wese ku rwego rwe ari umuyobozi kandi ko twahamagariwe kuba abayobozi.
Umurongo wa 5 uravuga ngo : amaramaza gushaka Imana mu bihe bya Zekarya warufite ubwenge bwo kumenya ibyereka- nwa, kandi igihe cyose yamaze ashaka Uwiteka, Imana imuha umugisha.
Reka ariko ahangaha mbabwire ko guhabwa umugisha bitavuga imitungo n’ubutunzi bwiy’Isi kuko iyo havuzwe umugisha abenshi biyumvira imitungo n’ubutunzi bwo kw’isi.
Ahubwo n’umugisha wo gutera imbera mu mibanire yawe n’Imana, ubwiza bw’Imana bukagukoraho, ugahinduka, ukagwirizwa ubuntu, ukemera kuyoborwa n’Imana kandi ukera imbuto z’umwuka wera. Ukagira amahoro yo mu mutima ab’isi batagira, ukagira ubuzima bwiza bugendana n’Imana.
Kandi nkuko uyu murongo wa 5 ubigaragaza, ntabwo gushaka mu maso y’Uwiteka ariby’umunsi umwe cyangwa se igihe kigufi.
Kuko hari benshi batangira ari abaka , iyo bakimara kwihana no kubatizwa, buri munsi bakaba bafite Biblia ndetse banayisoma,buri munsi bakaba bari murusengero ndetse bahagera mbere y’ igihe nyamara ubwo bushyuhe batangiranye bukayoyoka mugihe gito.
Gushaka mu maso h’Uwiteka nuguhozaho. Imana igahora ari nyambere mubikorwa byawe byose, akaba ariyo yonyine ugira ibyiringiro byawe mu bihe byose.
Yego ntituzabura guhura n’imitego n’inzitizi nyinshi ariko dufite amasezerano y’Imana
Reka ariyo uhora witabaza nkuko tubibona muri
Yeremiya 33 : 3
Ukamenya imigambi igufitiye n’uburyo iyo migambi yakugirirwaho nkuko tubisanga muri Yeremiya 29 : 11-13
Ariko ntiwirebere umurongo wa 11 nkuko abenshi babigira ahubwo ukareba niwa 13.
Imana yacu idufitiye Imigambi myiza siyo nyirabayazana y’amakuba.
Ibyago biterwa na Satani kuko ariwe mugenga w’iy’isi kandi ubwo butware tuzi neza kuyabuvanye mu maboko ya Adamu na Eva ubwo bacumuraga ku Mana.
Ntitugomba kwitirira Imana ibibi byose bibera hano kuriy’isi ahubwo duhange amaso yacu ku Mana yacu, dushake mu maso hayo ubudacogora, duhore twifuza kubona mu maso hayo kugira ngo imigambi myiza idufitiye idusohoreho. Tuyimenye biruseho. Ibitegerezo byacu bibe kuriyo nkuko bikwiriye umukristo mwiza. Abakolosayi 3 : 1-3
Imana n’igitangaza iyo ushatse mu maso hayo ikwereka ibikomeye.
Tukiga kubakira kuri Kamere y’Imana, tugahabwa ubumenyi butandukanye nubwo duhabwa n’imyanya y’umubiri wacu
( 5sens). 1Yahana 2 : 20&27. Tukamenya ko Imana yaduhaye amasezerano kandi ikaba itivuguruza ndetse amasezerano yaho akaba ari ihame ridakuka Matayo 7 : 8
Tukamenya ko Imana izagororera abayizera gusa nkuko tubisanga mu gitabo cy’Abaheburayo 11 : 6
Tukagira ishusho y’abazinjira mubwami bw’Imana nkuko tubibona muri Zaburi 24 : 3- 6 kandi tugatura muriyo nkuko tubibona muri Zaburi ya 91 :1-
Muri byose tukaba dufite kwizera Matayo 6 : 6
Reka twugarire amarembo yose Satani yinjiriramo, twihererane Imana yacu, imiryango yose satani yanyuramo tuyikinge maze duhange amaso yacu n’ibitekerezo byacu kuw’Uwiteka nawe aratwereka mu maso he amaze adusendereze umugisha.
Agustin BARAWIGIRIRA