KWISHYIRA MU MWANYA W’ABANDI( 1 Samuel 30 :1-25)

KWISHYIRA MU MWANYA W’ABANDI( 1 Samuel 30 :1-25)

Mu Rwandiko rwa 1 rw’Abakorinto 10 :11-12 batwibutsa ko ibyanditwe byose muri Bibiliya byandikiwe kugirango bitwigishe kandi byibutse uwibwira ko akomeye agomba kwitonda ngo atagwa.

Iyo umuntu ahisemo gukurikira Yesu kandi akaba ari umukundwa w’Imana, hari igihe atekereza ko atazahura n’ibigeragezo cyangwa se ibibazo.Ariko si ko biri. Urugero rw’umwami Dawidi wubahaga Imana cyane rurabitwereka neza.

1Samuel 30 :1-25, Abamaleki batwika Sikulagi Dawidi adahari.

1.Dawidi n’ingabo ze basubira i Sikulagi

Aha Dawid yari yarahungiye mu gihugu cy’Abafilisitiya ahunze umwami Sahuli ashaka ku mwica.Nk’uko tubibona muri 1 Samuel 28 na29, Umwami w’Abafilisitiya amusaba kumuherekeza ku rugamba rwo kurwanya Isirayeli. Dawidi ajyana n’ingabo ze, abantu 600. Bahageze ibikomangoma by’Abafilisitiya birabirukana ngo ntibabashaka ku rugamba.

-Dawidi n’abantu be basubirayo bagenda iminsi 3

-Bageze aho bari baganditse basanga Abamaleki bahatwitse, banyaga ibintu byose n’abantu bose bari bahasize ntibasiga n’umwe.

-Dawidi n’abantu be bagira agahinda cyane ndetse bashaka no kwicisha Dawidi amabuye kubera agahinda ko kubura ibyabo n’abagore n’abana babo. Ntabwo byari byoroshye na gato.

-Vt 6 hano turabona ukuntu abantu twitwara nabi mu bibazo : Dawidi yatakaje ibintu bye n’abantu be kimwe na ziriya ngabo ze, ariko aho kumwumva ngo bafatanye akababaro bashatse ku bimuziza kandi bari bajyanye.

-Dawidi we yikomereje ku Uwiteka Imana ye.

-Iyo duhuye n’ingorane turi kumwe na bagenzi bacu kandi tubisangiye, tubyitwamo dute ? Ntiturangwa no kwiheba ndetse bikaduteranya n’abandi aho kugirango duhumurizanye twikomereze ku Uwiteka nka Dawidi ?

-Vt 7 Dawidi yahereyeko agisha Imana inama y’icyo agomba gukora. Imana yamwemereye gukurikirana ziriya ngabo z’Abamaleki kandi imubwira ko azazitsinda akagarura ibye n’abe bose.

-Nk’abantu b’Imana tuzirikana kugisha Imana inama mbere yo gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyaba icyoroshye cyangwa igikomeye ?

Ni umuco mwiza w’ingirakamaro wagombye kuranga buri mukristu wese.

2. Dawidi akurikira Abamaleki agarura ibyo bari babatwaye.

_Dawidi n’abantu be baragenda bakurikira Abameleki nk’uko Imana yari yabimwemereye.

-Ni nde wigeze agenda n’amaguru iminsi itatu yikurikiranyije ?Wumvise umeze ute ? Ntibyashoborwa na buri wese !

-Vt 9, 10 tubona ko Dawidi n’ingabo ze bageze ku kagezi ka Besori, magana abiri muri bo barananiwe cyane ntibabasha gukomeza, Dawidi ajyana na magana ane basigaye.

-Dawidi n’abantu magana ane bageze ku Bamaleki, barabarwanya barabarimbura babambura abantu bose n’ibintu byose byabo bari babatwaye ndetse bananyaga n’amatungo menshi cyane.

3.Dawidi atahukanye n’ingabo ze magana ane n’abantu n’ibintu byabo byose.

-Zaburi 37 :5, « Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose, abe ariwe wiringira nawe azabisohoza. »

-Dawidi n’abo bari kumwe bagarutse, bagera aho bagenzi babo magana abiri bari basigaye, Dawidi arabasuhuza ababaza uko bameze (vt 21)

-Vt 22, « Maze abantu b’abanyangeso mbi bose n’ibigoryi bari bajyanye na Dawidi baravuga, bati: ntitubaha ku minyago twinyagiye kuko batajyanye natwe, keretse buri muntu wese twamuha umugore we n’abana be bakajyana bakagenda.»

Vt 23-24 «Ariko Dawidi arababwira, ati : bene data, si ko muri bubigenze ibyo Uwiteka yaduhaye, akaturinda, akatugabiza izo ngabo zaduteye. Mbese hari uwakwemera inama yanyu ? Umugabane w’uwagiye ku ntambara urahwana n’uw’uwasigaye ku bintu. Nuko baragabana baranganya.»

4.Icyo twakura muri kino gitekerezo

a. Abantu magana abiri bananiwe

-Aba bantu bari bakoze uko bashoboye kose ngo batabarane n’abandi ariko birabananira. Nta ko batari bagize. Ariko bagezeho imbaraga zirabashirana nyuma y’urugendo rw’iminsi itandatu. Byabaye ngombwa ko bemera guhara imiryango yabo bari banyazwe, abagore n’abana babo. Nta bwo bari babanze.

Bari kwishimira gukomezanya na bagenzi babo ariko birabananira.

Nta gushidikanya ndetse ko basigaye babasengera.

b. Abagabo b’ibigoryi

-Bibiliya itubwira ko mu bantu magana ane bajyanye na Dawidi harimo abanyangeso mbi n’ibigoryi( vt 22).

-Iyo abantu bateranye bagamije igikorwa cyiza cyangwa bahuriye ku byiza, Imana irabasanga, ariko na Satani akagenderera bamwe muri bo bamwemereye maze akabateza umwuka mubi urangwa n’ubugoryi n’ingeso mbi.

-Ni yo mpamvu tugomba kwitonda tukareka umwuka w’Imana akatuyobora muri byose.

-Aba bagabo Bibiriya yise ibigoryi n’abanyangeso mbi baranzwe no kwikunda, kutazirikana bagenzi babo baruhanye.

Birengagije ko babanye ku rugamba igihe cyose birukankana na Dawidi bahunga Sahuli. Bari bamaranye imyaka myinshi muri ubwo buzima buruhije.

-Bibagiwe ibihe byiza cyangwa bikomeye bagiranye, bibuka gusa intege nke bagize bitabaturutseho.

-Bibiliya itubwira ko tugomba gukunda Bagenzi bacu nk’uko twikunda.

-Matayo 7 :12 batubwira ko ibyo dushaka ko abandi batugirira abe ariko natwe tubibagirira.

-Nta washidikanya ko iyo baba bo bananiwe batari kunezezwa n’uko bagenzi babo babagenjereje kuriya ntibagire icyo babagenera.

Aha baranzwe no kwikunda no kutagirira bagenzi babo impuhwe.

-Mbese twe mu buzima bwacu bwa buri munsi twitwara gute kuri bagenzi bacu bagize intege nke kandi bakeneye gufashwa?

-Tubagirira impuhwe cyangwa turabasonga ?

-Tujya tugerageza kwishyira mu mwanya wa bagenzi bacu ?

-Iyo turebye bagenzi bacu aho ntidutinda ku bibi gusa maze tukibagirwa ibyiza byabo kandi ari na byo byinshi ?

Ni umutego wa Satani utuma twita ku bibi aho kwita ku byiza ari nabyo bikenewe.

-Abaroma 12 :15, « Mwishimane n’abishima,muurirane n’abarira.»

-Abakolosayi 3 :12-13, «Nuko nkuko bikwiriye intore z’Imana zera kandi zikundwa, mwambare umutima w’imbabazi n’ineza, no kwicisha bugufi n’ubugwaneza no kwihangana, mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha uko umuntu agize icyapfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yababariye, abe ariko namwe mubabarirana »

-Aya ni amagambo akomeye Imana itubwira cyangwa se idutegeka adufasha kubana neza na bagenzi bacu neza mu bihe byiza cyangwa bikomeye. Niba dukunda Imana tugomba kumvira amagambo yayo yose.

c.Dawidi

-Nk’umuntu w’Imana yishyize mu mwanya w’abananiwe, yabagiriye impuhwe n’imbabazi nk’uko iriya mirongo yo mu Bakolosayi itubwira.

-Yabibukije ko gutsinda kwabo kwaturutse ku Mana, ko ataribo birwaniriye kandi ko yabarinze muri byose(vt 23-24).

-Yaciye urubanza rutunganye ntawe abereye, nta kwikunda kandi afashe abantu bose kimwe.

Natwe rero nk’abantu b’Imana, dusabe Imana idufashe muri uru rugendo turimo muri iyi si itubashishe kurangwa n’urukundo rutarobanura n’ impuhwe kuri bagenzi bacu turi kumwe ku rugamba, itubashishe gusindagiza abarushye, twishyire mu mwanya wa bagenzi bacu kandi ibyo dushaka ko abandi batugirira abe ari byo natwe tubagirira.

-Ikindi nacyo gikomeye tugomba kuzirikana, ni ugusaba Imana ikatubashisha kuyigisha inama mu byo tugomba gukora byose ka ndi tukayizera ntiducike intege.

Imana Iduhire twese.

Amen

Dan KANANIZA

in 8
Kwitanga wese cyangwa se kwitanga igice

KWITANGA WESE CYANGWA SE KWITANGA IGICE?

KUGIRA IMIBEREHO IKUBIYE HAMWE

Umunsi umwe, umugabo wo muri Long Beach, ho muri muri Calfornie yariyasokanye n’inkumi noneho bageze kuri resitora arinjira kugirango agure inkoko baribuze kurya. Ubwo yaguraga iyo nkoko jera aho kugira ngo amuhereze ipaki y’inkoko amuha ipaki yakoreshaga ajyanye amafaranga kuri banki.