Umusore n’inkumi bageze muri pariki, bafunguye kugirango barye basanga ni amadolari 3000 mu mwanya w’inkoko. Aribaza ati mbigenze nte ? Arihuta ajya gusubiza ya mafaranga.
Akiyasubiza, jera biramushimisha cyane ati reka mpamagare itangazamakuru bagufate amafoto kuko uri umuntu mwiza, uri inyangamugayo, uri umugabo w’intahemuka ndetse uri umuntu wuzuye.
Umusore aranga ati ndakwinginze mugenzi wanjye ntubahamagare. Jera ati kuki utemera ko igikorwa cyiza nkiki gitangazwa ! Undi ati erega mugenzi wanjye ndubatse nfite umugore twashyingirannwe kandi iriya nkumi turikumwe si umugore wanjye.
Ubwo se uyu musore ni umunyakuri ? Ni Inyangamugayo ?
Ubwo yasezeranaga n’umugorewe yahamije ko azabana n’umugore we bakazatandukanywa n’urupfu « KUBANA » bivuga kuba NA iyo N na A bitandukanye ntabwo iba ikiri kuba NA. Ushyizeho « O » iba ihindutse NO.
Tugomba kuba : abo tuvuga ko turibo, gukora ibyo tuvuga ko dukora kandi twiyemeje gukora kandi tukagira imvugo y’umwimerere.
Niba uvuga ko wahindutse hinduka mu buryo bwuzuye atari uguhinduka igice.
Abefeso 4 : 20- 25
Kwiyambura umuntu wa kera tukambara umuntu mushya, kujugunya uko twaritumeze kose amaze tukambara umuntu mushya.
Abakolosayi 3 :9,10 kwiyambura n’ibinyoma byose tukambara ukuri maze ukuri kugashyirwa mu bikorwa kandi ukuri ni Yesu ntawundi uvugwa.
Yahona 14 : 6 Uko kuri kudutera kwirebera mundorerwamo bikadutera guhora duhanze amaso umukiza wacu ariwe Yesu.
Ukuri kugomba kuba ukw’ibihe byose kandi kukaba nukw’abasigaye aribo twe abiki gihe.
Ibyahishuwe 14 : 5 Mukanwa kacu ntihagomba kuboneka ibinyoma nk’ibyuriya musore wavuye mukuri akava mu masezerano. Murugendo rwacu duhore dusohokana na Yesu.
Indorerwamo : Zaburi 34 : 12- 14 nukuva mu bibi byose.
None se dukore iki? Tube se nka wa musore w’umukire wasanze Yesu amubaza icyo yakora kugira ngo abone ubugingo buhoraho!
Iyo witanze witanga utizigamye niby’utunze byose.
Inkuru ya Musenyeri Hannington : Uyu mugabo yarayoboye itsinda ry’ababwiriza butumwa muri Uganda mu myaka ya 1882, icyo gihe hari umwami witwa Mwanga watinyaga ikintu cyose kijyanye n’inkuru nziza y’agakiza. Ubwo yohereza abicanyi
bajya kumushakango bamwice, kw’itariki ya 29/10/1885 ubwo bamuterega icumu rikamuhinguranya, yabwiye abo bicanyi ati: “mugende mubwire uwo mwami wanyu ko namaze kugura inzira, utuyira n’uduhanda twose bya Uganda mbiguze amaraso yanjye ubwo araca. Ababihagazeho inkuru barayikwirakwiza igera no mu Bwongereza noneho abasore 50 bumvise iyo nkuru bafata icyemezo bajya kuvuga ubutumwa muri Afrika yo hagati cyanecyane muri Uganda.
None se twebwe igitambo cyangwa se urupfu rwa Yesu rudutera kwihana no gufata icyemezo cyo kwamamaza inkuru nziza y’agakiza?
Kugira ngo tubishobore nuko twareka umucyo ukinjira. Bigenda bite iyo Kristo atuye muritwe?
Yahona 1: 4- 9 Guhamya umucyo nyakuri, udutera kuba umucyo , tukagendera mu mucyo kandi tugahamya uwo mucyo.
Reka turebe unburyo umucyo ugomba kwinjira:
Benjamin Franklin wabaye Perezida muri Amerika yashatse kumvisha abaturanyi be muri Philaderphie ko bagomba kuboneshereza umujyi wabo bakawushyiramo urumuri kugirango bashobore kwirinda abagizi banabi bitwikira umwijima bakabagirira nabi kandi bitume babona uko bikiza umwijima. Kuberako yabibasabaga mu magambo nta numwe wabikoze. Abibonye atyo, yaguze itara ryiza rinini noneho ijoro ryagwa agatangira kuricana noneho abaturanyi be bahanyura rya tara rikabamurikira ntibasitare ku mabuye, noneho buri umwumwe agenda agura itara amurika we kugeza ubwo umujyi wose wamurikiwe umwijima urahunga.Tangira umurike, nanjye murike, replicas de relojes nawe amurike, twese tumurike maze isi yose imurikirwe ibone umucyo ariwo Yesu, Umwijima uhunge abazimiriye mu mwijima tubagarure mu mucyo. Inkuru nziza ya Yesu yamamare hose.
Abefeso 5: 8- 15 Imana yaduhaye uburyo bwinci tugomba gukoresha kugirango dutange urumuri, dutange umucyo.
Turarikirwa kugirana umubano uhamye nuwavuze ngo:” Matayo 5: 15,16
Inshingano yacu muriki gihe idutera kwibaza tuti ese tugezehe murugendo rugan’ijuru? Urugendo rutoroshye kuko duhura n’imitego y’umwanzi ariko Yesu yaranesheje azatuneshereza.
Ibyakozwe n’intumwa 1: 3- 8, gutegereza turi hamwe,duhuje umutima, turi maso, dukora kandi dufite ubumwe.
Tukirinda kurema ibice mw’itorero ryacu kugirango tubone umwuka wera, ibikorwa byacu nibimurike, dusome ijambo ry’Imana kandi turyamamaze.
Yahona 17: 3
Reka dukore inshingano zacu,twitange burundu kandi wese. Maze imitima yose isingire ubugingo buhoraho.
Augustin BARAWIGIRIRA